BABY'S DAY OUT - MOSES
COMEDY
Bennington Austin “Bink” Cotwell IV ni umwana w’amezi icyenda utuye mu nzu y’akataraboneka i Chicago, hamwe n’ababyeyi be b’abaherwe. Bink agiye kugaragara mu kinyamakuru cy’imyidagaduro, maze abajura batatu—Eddie, Norby, na Veeko—bigize abafotora b’abana, baramushimuta.
Ariko ntibamenya ko Bink afite ubwenge budasanzwe: ubwo Norby amusomera igitabo Baby’s Day Out, Bink abona ifoto y’inyoni, akayibona no hanze y’idirishya, maze agakurikirana iyo nyoni akabacika!





