Chicken Run B - KIM Agasobanuye mukinyarwanda

Chicken Run B - KIM Agasobanuye mukinyarwanda

CARTOON

Mu gace ka Yorkshire mu Bwongereza, hari farm y’inkoko iyobowe n’umugore w’igitugu witwa Mrs. Tweedy n’umugabo we Mr. Tweedy. Inkoko ziba zifungiye mu buryo bumeze nk’gereza ya gisirikare, aho zitegetswe gutanga amagi buri munsi. Iyo inkoko itagishoboye gutanga amagi, iricwa.

Ginger, inkoko y’intwari, niyo iyoboye izindi mu gushaka uburyo bwo guhunga. Yagerageje uburyo bwinshi bwo gutoroka ariko buri gihe afatwa agashyirwa mu kato.Umunsi umwe, inkoko zibona Rocky, isake y’umunyamerika, igwa muri farm ivuye mu kirere. Ginger yibwira ko Rocky ashobora kuguruka, bityo akaba ari we uzabafasha gutoroka. Rocky yemera kubigisha kunguka, nubwo mu by’ukuri ataguruka—yagwaga mu kirere kubera ko yari mu kizamini cy’ubugeni.