Countdown - ROCKY

HORROR

Mu gihe cy’ikirori, umukobwa witwa Courtney asabwa na bagenzi be kwishyira kuri telefone application yitwa “Countdown” — ivuga igihe umuntu asigaje kubaho. Iyo app imwereka ko asigaje amasaha atatu gusa. Abandi baraseka, ariko we aratinya.

Courtney yanga kujya mu modoka n’umukunzi we wari wanyoye, ariko ahita abona ubutumwa buvuga ko yarenze ku masezerano y’iyo app. Ageze mu rugo, atangira guhigwa n’ikintu kitagaragara. Timer iragera kuri zero — maze aricwa n’imbaraga z’umwijima.

Nyuma yaho, Quinn, umuforomokazi wakiriye Evan (umukunzi wa Courtney), nawe yishyira iyo app — ikamwereka ko asigaje iminsi ibiri gusa. Uko agerageza kuyisiba cyangwa kugura telefone nshya, niko iyo app yigarura. Quinn atangira guhigwa n’ibiremwa by’umwijima, kandi agasanga hari abandi bantu benshi bamaze kwicwa mu buryo nk’ubwo.

Quinn afatanya n’abandi bafite ikibazo nk’icyo, bagashaka uko barwanya iyo app — ariko basanga si application isanzwe, ahubwo ni amasezerano y’umwijima yanditswe mu buryo bwa tekinoloji.

Twandikire whatsapp niba wagize ikibazo mukureba films +250788821628
Countdown - ROCKY | OSHAkur Films