Lethal Seduction - Sankra Agasobanuye mu Kinyarwanda

DRAMA

Lethal Seduction ni filime y’ubwoko bwa thriller/drama ivuga inkuru y’umusore w’imyaka 18 ugerwaho n’ingaruka z’urukundo rufite uburiganya. Yatambutse bwa mbere mu 2015, ikaba yaranditswe na Roger Stigliano na Michael Waite, iyoborwa na Nancy Leopardi  •  Mark Richards, umunyeshuri w’imyaka 18, aba hamwe na nyina Tanya, umugore w’umupfakazi umurera wenyine kuva umugabo we yapfa.

•  Tanya aramurinda cyane, bikaba bituma Mark atabona umwanya wo kwishimira ubuzima nk’abandi.

•  Umunsi umwe, Mark ajya mu iduka ry’ibikoresho by’ubwubatsi, ahahurira n’umugore w’uburanga witwa Carissa, w’imyaka 25 aruta Mark.

•  Carissa amusaba kuza kumufasha gukosora douche (shower) iwe, hanyuma amushukisha urukundo.

•  Baje kuryamana, Carissa atangira kumugira imbata y’urukundo rwe, amubuza kugirana umubano na nyina.

•  Carissa aragenda amukoresha ibintu byinshi bitari byiza, harimo no kumutandukanya n’umuryango we, amushyira mu buzima bwuzuyemo amabanga n’uburiganya.

Dukurikire kuri WhatsApp umenye amakuru ya films