Monkey Man B - ROCKY Agasobanuye mu Kinyarwanda
ACTION
Kid ni umusore w’umunyantege nke wakuze mu cyaro cy’i Buhinde, aho yarezwe na nyina Neela, wamwigishaga inkuru z’ubutwari za Hanuman — imana y’ingufu n’ubutwari. Umunsi umwe, umupadiri w’umunyagitugu witwa Baba Shakti yohereza umupolisi mubi Rana Singh kwirukana abaturage no kubatwara ubutaka. Nyina wa Kid aricwa, maze Kid asigara afite ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Hashize imyaka, Kid aba i Yatana, umujyi wuzuye ruswa n’ubusambanyi. Akorera mu kabyiniro k’amaboko kitwa Tiger’s Temple, yambara agapfukamunwa k’inguge, agahangana n’abandi mu ntambara z’amaraso. Ariko intego ye si amafaranga — ni ukugira ngo yegere abamwiciye nyina maze yihorere.
Kid yinjira mu kabyiniro k’abakire kitwa Kings, aho abategetsi b’abahemu basangira ibiyobyabwenge n’ubusambanyi. Yitwaza izina “Bobby” maze abona akazi ko mu gikoni. Ahakorera, afatanya n’abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashakisha amakuru, kandi ategura uburyo bwo kwinjira mu cyumba cy’abayobozi.



