Our Last Men in the Philippines - ROCKY Agasobanuye mu Kinyarwanda

Our Last Men in the Philippines - ROCKY Agasobanuye mu Kinyarwanda

ACTION

Mu mwaka wa 1898, mu gihe cy’Intambara y’Ubwigenge bwa Philippines, itsinda ry’abasirikare b’Abanya-Espagne riyobowe na Captain Enrique de las Morenas na Lieutenant Martín Cerezo ryohererejwe mu mujyi wa Baler kugira ngo usubizwe mu maboko ya Espagne.

Bagezeyo basanga abaturage barahunze, ariko kubera ubwoba bw’igitero cy’abarwanyi ba Katipunan (abaharaniye ubwigenge), bahitamo kwikingira mu rusengero rwa San Luis Obispo de Tolosa.

Nyuma y’igihe gito, ababarwanyi ba Philippines batangira kubagota, ariko abasirikare b’Abanya-Espagne ntibamenya ko intambara nyamukuru yarangiye — ko Espagne yatsinzwe n’Amerika, kandi ko Philippines yabonye ubwigenge.