The Possession of Hannah Grace - Sankra Agasobanuye Mu Kinyarwanda

HORROR

“The Possession of Hannah Grace” ni filime y’iterabwoba yasohotse mu 2018, ikurikirana umukobwa witwa Megan Reed ukora mu buruhukiro bw’ibitaro, aho ahura n’umubiri w’umukobwa wapfuye witwa Hannah Grace, ufite imbaraga z’umwijima zitarashira. Megan Reed, wahoze ari umupolisi ariko agahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, atangira akazi k’ijoro mu buruhukiro bw’ibitaro bya Boston. Umunsi umwe, bamuzanira umurambo wa Hannah Grace, umukobwa wapfuye nyuma y’uko exorcism (gukuramo roho mbi) itagenze neza.

Ariko uko ijoro rigenda, Megan atangira kubona ibintu biteye ubwoba:

•  Imirambo itangira kubura

•  Ibikoresho bikora ubwabyo

•  Hannah Grace agaragara nk’aho atapfuye neza

Megan atangira kumva ko umubiri wa Hannah Grace ukirimo roho mbi ishobora kwica no kwangiza byose. Ashyirwa mu rugamba rwo kurwana n’iyo mbaraga, ari wenyine mu bitaro, mu mwijima, mu bwoba.

Dukurikire kuri WhatsApp umenye amakuru ya films