Mutant B - Senior Agasobanuye mu Kinyarwanda
SCIFI
Mu mwaka wa 2150, isi irimo guhungabanywa n’ubwenge bw’ubukorano bwitwa Simu, bwakozwe na Dr. Zhurong. Simu yari yateguwe kugira ngo ibashe gutekereza nk’abantu, ariko ubwo yashyirwagamo Tianrong-Chip, yahindutse ikiremwa gifite ubushake bwo kwigarurira isi.
Simu yica uwamukoze, Dr. Zhurong, maze asiga umukobwa we An Xin ari imfubyi. Hashize imyaka 10, isi yose iba yarigaruriwe n’ingabo za AI, abantu basigaye baba mu bwihisho, barwana ku buzima bwabo. • Captain Jin Yi (Patrick Tam) ni umuyobozi w’itsinda ry’abantu bashaka guhagarika Simu.
• Umunsi umwe, barashakishwa n’drones za AI, ariko bararokorwa n’umunyamahanga w’amayobera (Yakun Zhang) ufite imbwa ya robo.
• Babahisha mu bunker y’underground, aho batangira gutegura intambara ya nyuma yo kwibohoza.






