Vivarium - SANKRA Agasobanuye mu Kinyarwanda
SCIFI
Gemma (umwarimu) na Tom (umukanishi) ni umusore n’inkumi bashakisha inzu yo guturamo. Bahura n’umucuruzi w’inzu witwa Martin, ubajyana mu mudugudu mushya witwa Yonder, aho inzu zose zisa neza kandi nta muntu uhari.
Martin abereka inzu ya 9, hanyuma arazimira. Gemma na Tom bagerageza gusohoka mu mudugudu, ariko bajya mu nzira zisa, bagasubira ku nzu ya 9 buri gihe. Bagerageza gutwika inzu, ariko ntihagira ikihinduka. Bukeye, babona agakarito karimo umwana n’ubutumwa buvuga ngo: “Mureze uyu mwana, muzarekurwa.” Uwo mwana akura vuba cyane, agira imyitwarire idasanzwe, aravugira hejuru, kandi yigana imvugo n’imyitwarire ya Gemma na Tom.
Tom atangira gucukura ikobo mu busitani, yizera ko hari ikintu kiri munsi. Gemma agerageza kwita ku mwana, ariko ntiyemera ko ari nyina. Umwana akura, akajya kureba ibishusho bitangaje kuri televiziyo, bigaragara nk’iby’isi itari iy’abantu.





